Kuki arinjye rukundo by Aristide N'dahayo
Aristide NDAHAYO 2003 (Bugesera)
Uraho neza Rukundo!!!
Amakuru y'iminsi se Nyakuramba?!
Ayanjye yo ntayo, Kandi niwowe mpamvu ya byose...
Agahinda n'amarira mporana iyo ndi Njyenyine, mpamya ntashidikanya ko ariwowe byose ubitera, kubera iki njyewe, Rukundo????
Sinzi njyewe icyo umpora, kubera iki njyewe wangiye kule?? Ese ndazira iki ngo ahari mbe nk'abandi?? Ndakwinginze mbwira Rukundo..
mpa amahirwe untege yombi ahari nkubwire byose bindi ku mutima!!
Kuva nyimenya ubwenge numvise amakuru yawe, ngo niwowe wahuje Data na Mama maze nanjye mvuka ntyo, ngo niwowe uhuza imitima ya babiri kubwawe bakaba umwe....Yewe ngo niwowe wagura imiryango.. Ariko njyewe sinzi niba umbona, sinzi impamvu utarashinga ibirindiro mu mutima wanjye, ngo nanjye nkunde nakundwe nk'abandi, none imyaka irinze injyana bene aka kageni? Rukundo kubera iki???
Rukundo, imyaka yansize nyireba maze iherekeza ab'urungano rwanjye...
Igihe nacyo kimpara amatsiko, ariko se ayo manyagwa yo azangeza he??
Iby'ejo sinzongera kubica iryera habe, kuko ntibizagaruka ukundi,,,
disi nawa mwali wankunze wangiye kule utuma ntampuha urukundo.
Mutima wanjye cyo byose ubyumve, urekere aho guhatiriza, ndabizi neza witeguye gukunda kandi urwinshi urarufite, arahirwa disi Uwo nzakunda, Uwo ntegereje mu magana menshi y'abatuye mu Isi, nkahitamo uwo mwiza uzahogoza uyu mutima uzirikishijwe umunyururu w'uwondiwe....
Ariko rukundo ibyo byose byumve, ungirire ikigogwe umbemo rwose umpe amahirwe nanjye mere nk'abandi.....
Menya ahari mvugiye mu migani cyane, cyo Reka nsubiremo neza unyumve, nkubwire byose ntanakimwe nsize inyuma...
Rukundo, uribuka kakana keza kakandi nkumbuye disi, kakandi kampaye umutima wako, disi kansekera nkabona amasaro aseseka, kari karanyoye Inka Shenge!! Rukundo wanze kumpa amahirwe, ngo nibura nanjye umutima wanjye nkuhe uwo mwali mwiza wampaye uwe ntacyo azigamye, akarinda agenda yiswe"Uwankunze" aho kwitwa "Uwo twakundanye" cyangwa "Uwo nakunze nanjye" kugeza ubu ndi kuvuga "Uwo ntegereje" byose niwowe wangiye kule Rukundo, ndakwinginze ngwino murinjye, nkeneye nanjye kwandika inkuru nshya, nkeneye kwandika inkuru nshya y'urugendo rwanjye mu rukundo.....
Mbese ibyo nkora byose byaba bimaze iki? Iterambere ryanjye ryaba rimaze iki? Wowe ubwawe utarafungura ngo umpe uburenganzira ubundi unature murinjye uzirikure iyi minyururu iziritse ku mutima wanjye, maze ushinge ibirindiro muri uyu mutima wanjye??
Rukundo nyaboneka niwowe mbwira, nkeneye nanjye kwirukanka ku muvuduko mwinshi, kugirango ahari iminsi yansize nyifate, ubusore bwanjye mbushyikire, ubundi nkore buri kimwe cyose ntakoze......Ariko ahari wenda ndi kwishuka...
Ariko se nanakwibarize Shenge, Kuki arinjye ibi byose bibaho???
Umutima wanjye uramenaguritse, ushavujwe n'agahinda k'ibitekerezo bimboshye, dore na wa mwiza nafataga nk'Ishimwe nzatura Rurema, wawundi umutima wankubitaga amangumi iyo wamucaga iryera, wawundi inzozi zirota burigihe, umwe nafashe ikaramu nkajya munganzo nkamwandikira ibisigo amagana, nkakora mu mirya y'inanga nkamuhimbira uduhozo,,, Hehe disi no kubimenya ko burya yatwaye umutima w'igihangange mu kudakunda... none ahari yiboneye undi akunda umukunda, byose niwowe Rukundo!
Ese ahari nicare ntuze ntegereze inkono yawe buriya izahira igihe??
Ariko nanone, nkeneye kumenya impamvu arinjye wahisemo nkabera igitambo abizihiwe Bose .. dore nabakoreye inganzo nyinshi z'urukundo, nakomeye amashyi abakundanye bose, nicaye ku gasongero nditegereza bose, ndashavuzwa n'abahemukirwa ndetse n'abandi twapfuye rumwe wagiye kule ariko nanjye ntegereje inkuru nshya, gusa amaso yaheze mu kirere rwose... Rukundo mfasha mve muri ubu buroko nkeneye Kandi niteguye kwandika nanjyeinkurunshya!!!
Kuki arinjye, rukundo???
About this poem
This poem was written by Aristide NDAHAYO.. it is in the Kinyarwanda language, and it is about a young man who this poem was written by Aristide NDAHAYO.. it is in the Kinyarwanda language, and it talks about a young man who does not have someone he loves, and writes a love letter asking(love) to give her... Kuki arinjye Rukundo: Why it's me, Love??
Written on August 07, 2022
Submitted by ndaristide16 on August 06, 2022
Modified on March 05, 2023
- 2:43 min read
- 0 Views
Quick analysis:
Scheme | AB XA AB C DEAA XA B A DCE A ED A |
---|---|
Characters | 3,693 |
Words | 527 |
Stanzas | 12 |
Stanza Lengths | 2, 2, 2, 1, 4, 2, 1, 1, 3, 1, 2, 1 |
Translation
Find a translation for this poem in other languages:
Select another language:
- - Select -
- 简体中文 (Chinese - Simplified)
- 繁體中文 (Chinese - Traditional)
- Español (Spanish)
- Esperanto (Esperanto)
- 日本語 (Japanese)
- Português (Portuguese)
- Deutsch (German)
- العربية (Arabic)
- Français (French)
- Русский (Russian)
- ಕನ್ನಡ (Kannada)
- 한국어 (Korean)
- עברית (Hebrew)
- Gaeilge (Irish)
- Українська (Ukrainian)
- اردو (Urdu)
- Magyar (Hungarian)
- मानक हिन्दी (Hindi)
- Indonesia (Indonesian)
- Italiano (Italian)
- தமிழ் (Tamil)
- Türkçe (Turkish)
- తెలుగు (Telugu)
- ภาษาไทย (Thai)
- Tiếng Việt (Vietnamese)
- Čeština (Czech)
- Polski (Polish)
- Bahasa Indonesia (Indonesian)
- Românește (Romanian)
- Nederlands (Dutch)
- Ελληνικά (Greek)
- Latinum (Latin)
- Svenska (Swedish)
- Dansk (Danish)
- Suomi (Finnish)
- فارسی (Persian)
- ייִדיש (Yiddish)
- հայերեն (Armenian)
- Norsk (Norwegian)
- English (English)
Citation
Use the citation below to add this poem to your bibliography:
Style:MLAChicagoAPA
"Kuki arinjye rukundo by Aristide N'dahayo" Poetry.com. STANDS4 LLC, 2024. Web. 16 May 2024. <https://www.poetry.com/poem/136147/kuki-arinjye-rukundo-by-aristide-n'dahayo>.
Discuss the poem Kuki arinjye rukundo by Aristide N'dahayo with the community...
Report Comment
We're doing our best to make sure our content is useful, accurate and safe.
If by any chance you spot an inappropriate comment while navigating through our website please use this form to let us know, and we'll take care of it shortly.
Attachment
You need to be logged in to favorite.
Log In